Deuteronomy 28:48 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
azabagabiza abanzi banyu, mubakorere muri abatindi nyakujya, mutagira icyo kurya n'icyo kunywa n'icyo kwambara. Bazabakoresha imirimo y'agahato kugeza igihe muzashirira.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
uzakorera abanzi Uhoraho azaguteza, wicwe n’inzara n’inyota, wambare ubusa, ubure ibyo ukeneye byose. Azagereka ku bitugu byawe umutwaro w’urutare kugeza igihe akurimburiye.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
ni cyo kizatuma ukorera ababisha bawe Uwiteka azaguhagurukiriza, ufite inzara n'inyota no kwambara ubusa n'ubukene bwa byose, kandi azashyira ku rutugu rwawe umutwaro w'uburetwa uremereye, udakurwaho.