Deuteronomy 28:51 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Zizarya amatungo yanyu n'imyaka yanyu ze kugira icyo zibasigira, zaba ingano yaba divayi, yaba amavuta y'iminzenze, yaba amashyo cyangwa imikumbi, kugeza aho zizabarimburira.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Rizarya amatungo yawe, n’imyaka yo ku butaka bwawe, kugeza igihe uzarimbukira; nta cyo rizagusigira ku myaka yawe y’impeke cyangwa kuri divayi yawe nshya, cyangwa ku mavuta yawe y’imizeti, cyangwa ku nka zawe zihaka cyangwa ku ntama zawe zonsa, kugeza igihe rizakurimburira.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Bazarya abana b'amatungo yawe, n'imyaka yo ku butaka bwawe bageze aho uzarimbukira, kandi ntibazagusigira imyaka y'impeke cyangwa vino cyangwa amavuta ya elayo, cyangwa kororoka kw'inka zawe cyangwa ukw'imikumbi yawe, bageze aho bazakurimburira.