Deuteronomy 28:52 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Zizagota imijyi yose yo mu gihugu Uhoraho Imana yanyu azabaha, kugeza ubwo zisenya inkuta ndende ntamenwa ziyikikije mwiringiraga.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Iryo hanga rizakugariza mu migi yawe yose, kugeza igihe risenyeye inkike zawe ndende kandi zicinyiye, zikikije iyo migi, kandi ari zo wiringiraga, maze ziriduke mu gihugu cyawe cyose. Rizakugariza mu migi yawe yose, mu gihugu cyawe cyose, icyo Uhoraho Imana yawe aguhaye.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Bazagota imidugudu yawe yose, kugeza aho inkike z'amabuye zawe ndende zikomeye wiringiraga zo mu gihugu cyawe cyose zizaridukira. Bazasakiza imidugudu yawe yose yo mu gihugu cyawe cyose, Uwiteka Imana yawe izaba yaraguhaye.