Deuteronomy 28:56 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Umugore wo muri mwe wabayeho neza cyane bigeze aho adakoza n'ibirenge hasi akaba n'umugwaneza, azirengagiza umugabo we apfumbase n'abana be.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Umugore wo muri mwe wadamaraye, kandi wamenyereye kugubwa neza gusa, utatinyukaga no gukandagiza ikirenge cye ku butaka ku mpamvu yo kudamarara no kumenyera kugubwa neza gusa, azarebana imbabazi nke umugabo yapfumbataga, kimwe n’umuhungu we n’umukobwa we,
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Umugore wo muri mwe wadamaraye akamenyera kugubwa neza gusa, utatinyuka no gukandagiza ikirenge ku bwo kudamarara no kumenyera kugubwa neza gusa, azarebana imbabazi nke umugabo aseguye n'umuhungu we n'umukobwa we,