Deuteronomy 28:57 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Azihisha arye ingobyi n'uruhinja amaze kubyara, kubera inzara yaciye ibintu. Ako ni ko kaga muzagira igihe abanzi bazaba bagose imijyi yanyu.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
ndetse n’uruhinja amaze kubyara hamwe n’ingobyi yarwo isohotse mu matako ye; kuko muri icyo gihe cyo kubura byose azabyadukira akabirya rwihishwa: ibyo bizaba muri icyo gihe uzaba wugarijwe kandi uri mu kaga ushyizwemo n’abanzi bawe, mu migi yawe yose.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
ngo atabagaburira ku ngobyi iturutse hagati y'amaguru ye no ku bana be abyaye, kuko azabarīra rwihishwa kuko abuze byose ku bwo kugotwa no gusakizwa, ababisha bawe bazagusakiza mu midugudu yawe.