Deuteronomy 28:68 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uhoraho azatuma mujyanwa n'amato musubire mu Misiri, aho nari nababwiye ko mutazasubira. Nimuhagera muzifuza ko abanzi banyu babagura kugira ngo mubabere inkoreragahato, ariko ntibazabakundira.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Kandi Uhoraho azatuma usubira mu Misiri, ujyanywe n’amato muri icyo gihugu, nyamara nari narakubwiye nti «Nta bwo uzigera wongera kukireba ukundi!» Nimugerayo, ubwanyu muzagenda mwicuruza kugira ngo mube mwaba abagaragu cyangwa abaja b’ababisha banyu, ariko mubure ubagura!»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi Uwiteka azagusubirisha muri Egiputa inkuge, mu nzira nakubwiye nti “Ntuzongera kuyibona ukundi.” Muzigurirayo n'ababisha banyu ngo mube imbāta z'abagabo n'abagore, mwe kubona ubagura.