Deuteronomy 29:23 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Bazagira ngo ikirunga cyararutse kuko muri icyo gihugu hose hazaba ari umuriro, nta buhinge nta n'ikimera kiharangwa. Hazaba hameze nka Sodoma na Gomora, na Adima na Seboyimu, ya mijyi Uhoraho yatsembye afite umujinya n'uburakari.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko amahanga yose azavuge yibaza ati «Ni iki cyatumye Uhoraho agira iki gihugu atya? Ni iki cyamurakaje cyane bigeze aha?»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
bo n'amahanga yose bazabaza bati “Ni iki cyatumye Uwiteka agira iki gihugu atya? Umujinya ugurumana utya watewe n'iki?”