Deuteronomy 3:14 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Yayiri ukomoka kuri Manase ajya kwigarurira ako karere ka Arugobu kose, ageza ku mupaka wa Geshuri n'uwa Māka. Aho hantu ha Bashani yigaruriye arahiyitirira, kuva ubwo hitwa Inkambi za Yayiri.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Yayiri mwene Manase yigarurira Arugobu yose, ageza ku gihugu cy’Abageshuri n’icy’Abamahaka; nuko yiyitirira utwo turere twa Bashani, ku buryo n’ubu hakitwa «Insisiro za Yayiri».
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
(Yayiri umwuzukuruza wa Manase ahindūra igihugu cya Arugobu cyose, ageza ku rugabano rw'Abanyageshuri n'Abanyamāka. Yiyitirira imidugudu y'i Bashani ayita imidugudu ya Yayiri, uko yitwa na bugingo n'ubu.)