Deuteronomy 30:13 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nta n'ubwo ari hakurya y'inyanja, kugira ngo mwibaze muti: “Ni nde washobora kwambuka inyanja ngo ayatuzanire, ayatwumvishe kugira ngo tuyakurikize?”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nta n’ubwo riri hakurya y’inyanja, ngo ube wakwibaza uti «Ni nde uzatwambukira inyanja ngo arituzanire, maze aritubwire, kugira ngo turikurikize?»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi ntari hakurya y'inyanja ngo ubaze uti “Ni nde uri butwambukire inyanja ngo ayatuzanire, ayatwumvishe tuyumvire?”