Deuteronomy 30:16 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Icyakora ndabinginze mujye mukunda Uhoraho Imana yanyu mugenze uko ashaka, kandi mwubahirize amabwiriza ye n'amateka yatanze n'ibyemezo yafashe, kugira ngo mubeho. Bityo muzagwira, Uhoraho Imana yanyu abahere umugisha mu gihugu muzigarurira.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
kuko uyu munsi ngutegeka gukunda Uhoraho Imana yawe, kugenda mu nzira ze, kwita ku mategeko ye, ku mabwiriza ye no ku migenzo ye. Nukora utyo uzagira ubugingo, uzororoka ugwire, kandi Uhoraho Imana yawe azaguhera umugisha mu gihugu ugiyemo kugira ngo ucyigarurire.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
kuko ngutegeka uyu munsi gukunda Uwiteka Imana yawe no kugenda mu nzira ikuyoboye, no kwitondera ibyo yategetse n'amategeko yayo n'amateka yayo kugira ngo ubeho, ugwire, Uwiteka Imana yawe iguhere umugisha mu gihugu ujyanwamo no guhindūra.