Deuteronomy 30:20 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Mujye mukunda Uhoraho Imana yanyu mumwumvire, mubane na we akaramata. Ni we ubabeshaho kandi azabaha kuramira mu gihugu yarahiye guha ba sokuruza, Aburahamu na Izaki na Yakobo.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
mukunda Uhoraho Imana yawe, mwumvira ijwi rye, kandi mumwizirikaho. Bityo uzabaho, mu gihugu Uhoraho yarahiye kuzaha abasokuruza bawe Abrahamu, Izaki na Yakobo.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
ukunde Uwiteka Imana yawe uyumvire, uyifatanyeho akaramata kuko ari yo bugingo bwawe no kurama kwawe, kugira ngo ubone kuba mu gihugu Uwiteka yarahiye ba sekuruza banyu, Aburahamu na Isaka na Yakobo ko azabaha.