Deuteronomy 31:16 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uhoraho abwira Musa ati: “Dore ugiye gutabaruka, nyuma y'aho Abisiraheli bazampemukira bayoboke ibigirwamana byo mu gihugu bagiye kwigarurira, bazanyimūra bice Isezerano nagiranye na bo.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko Uhoraho abwira Musa ati «Dore wowe ugiye gupfa, usange abasogokuruza bawe. Uyu muryango uzatangira ube ihabara, wohoke ku mana z’abanyamahanga bari mu gihugu ugiye kwinjiramo; uzampararukwa umene igihango cy’Isezerano nagiranye na wo.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Uwiteka abwira Mose ati “Dore ugiye gusinzirana na ba sekuruza banyu. Aba bantu bazahaguruka bararikire izindi mana, ari byo bigirwamana by'igihugu aho bazajya gutura muri bene cyo, bandeke, bice isezerano ryanjye nasezeranye na bo.