Deuteronomy 31:21 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ndetse ntarabageza mu gihugu nasezeranye kubaha, nzi uko bateye n'ibyo bazakora. Abazabakomokaho nibamara kubona ibyago byinshi n'imibabaro, bazibuka iyi ndirimbo ibabere umuhamya wo kubashinja.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko nibamara kuzahazwa n’ibyago byinshi hamwe n’imibabaro myinshi, iyo ndirimbo izabe gihamwa ibashinja, kuko urubyaro rwabo rutazibagirwa na gato kuyisubiramo. Koko rero, nta bwo nyobewe imigambi bahimbahimba ubu ngubu, na mbere y’uko mbinjiza mu gihugu nasezeranye nkabirahira.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi nibamara kugibwaho n'ibyago byinshi n'imibabaro myinshi, iyi ndirimbo izaba umugabo uhamiriza imbere yabo, kuko itazibagirana ngo ive mu kanwa k'urubyaro rwabo. Nzi ibyo mu mitima yabo biyerekana na none, ntarabajyana mu gihugu narahiye ko nzabaha.”