Deuteronomy 31:29 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nzi ko nimara gupfa muzifata nabi cyane rwose mugateshuka ibyo nabategetse. Mu minsi iri imbere muzabona ibyago kubera ko muzakora ibyo Uhoraho yababujije, bigatuma abarakarira.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Kuko nzi yuko nimara gupfa, muziyonona rwose, mugateshuka inzira nababwirije; maze mu minsi izaza mukazakubitana n’ibyago, ku mpamvu y’uko muzaba mwakoze ibitanogera amaso y’Uhoraho, kugeza aho kumubabaza mu migenzereze yanyu.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
kuko nzi yuko nimara gupfa muziyonona rwose, mugateshuka mukava mu nzira nabategetse. Kandi ibyago bizababaho mu gihe cya nyuma, kuko muzakora icyo Uwiteka abona ko ari kibi, ngo mumurakarishe ibiremwa n'intoki zanyu.”