Deuteronomy 31:7 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko Musa ahamagara Yozuwe, amubwirira imbere y'Abisiraheli bose ati: “Komera kandi ube intwari! Uzajyana n'aba bantu mu gihugu Uhoraho yarahiriye ba sekuruza ko azabaha, ni wowe uzakibahesha ho gakondo.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Hanyuma Musa ahamagara Yozuwe, amubwirira imbere y’Abayisraheli bose ati «Komera kandi ube intwari, kuko ari wowe uzinjirana n’aba bantu mu gihugu Uhoraho yarahiye abasokuruza babo ko azakibaha; ni wowe uzatuma bigarurira icyo gihugu.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Mose ahamagara Yosuwa amubwirira imbere y'Abisirayeli bose ati “Komera ushikame, kuko uzajyana n'aba bantu mu gihugu Uwiteka yarahiye ba sekuruza ko azabaha, nawe uzakibahesha ho gakondo.