Deuteronomy 32:8 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Imana Isumbabyose yahaye amahanga yose iminani, yatandukanyije amoko y'abantu, yageneye buri bwoko aho buzatura. Umubare w'ayo moko uhwanye n'uwa bene Yakobo basuhukiye mu Misiri.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Igihe Musumbabyose yahaga amahanga iminani agenewe, igihe yatandukanyaga amoko y’abantu, yashingiye imbago imiryango akurikije umubare w’abana ba Israheli.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ubwo Isumbabyose yahaga amahanga gakondo zayo,Igatandukanya amoko y'abantu,Yashyizeho ingabano z'amahanga,Nk'uko umubare w'Abisirayeli uri.