Deuteronomy 33:7 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Yasabiye umugisha ab'umuryango wa Yuda agira ati: “Uhoraho, umva isengesho ry'Abayuda, ubahe kwiyunga n'abandi Bisiraheli. Abayuda bakunda kwirwanaho, ariko nawe ujye ubafasha kurwanya abanzi babo.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ageze kuri Yuda, avuga ibi ati «Uhoraho, jya wumva ijwi rya Yuda uzamugarure mu ngabo ze. Amaboko ye aramurengere, nawe uzamugoboke umutabare yatewe n’abanzi be.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ibi ni byo yavuze kuri Yuda:“Uwiteka umva ijwi rya Yuda,Umujyane mu bwoko bwe. Amaboko ye yaramurwaniye,Nawe umubera umutabazi, umufasha kurwanya ababisha be.”