Deuteronomy 4:10 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Muzababwire ibya wa munsi mwari muhagaze imbere y'Uhoraho Imana yanyu munsi y'umusozi wa Horebu. Uhoraho yari yambwiye ati: “Uzampamagarire Abisiraheli kugira ngo bumve Amategeko yanjye. Bityo bazamenya kunyubaha igihe cyose bazaba bakiriho, babyigishe n'abana babo.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Wari uhagaze ubwawe imbere y’Uhoraho Imana yawe kuri Horebu, igihe Uhoraho ambwira ati «Koranyiriza rubanda hafi yanjye, mbumvishe amagambo yanjye, kugira ngo bige kuntinya iminsi yose bazabaho ku isi, no kugira ngo bazabyigishe abana babo.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ujye wibuka wa munsi wahagarariye imbere y'Uwiteka Imana yawe kuri Horebu, ubwo Uwiteka yambwiraga ati “Nteraniriza abantu mbumvishe amagambo yanjye, kugira ngo bige kunyubaha iminsi yose bazarama mu isi, kandi bigishe n'abana babo.”