Deuteronomy 4:19 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ku byerekeye izuba n'ukwezi n'inyenyeri, cyangwa ibindi binyarumuri byo ku ijuru Uhoraho Imana yanyu yahaye amahanga yose yo ku isi, muzarwanye igishuko cyo kubiramya no kubiyoboka.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Uramenye ntuzararame ureba ku ijuru, ngo witegereze izuba, ukwezi cyangwa inyenyeri, n’ibindi byose bitatse ijuru, maze ngo utwarwe, ubipfukamire ubiramya. Koko rero, ibyo ni ibintu Uhoraho Imana yawe yahaye abantu bose bari mu nsi y’ijuru;
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi rinda umutima wawe kugira ngo nurarama ukareba izuba n'ukwezi n'inyenyeri, ibiri mu ijuru byinshi byose we kureshywa ngo wikubite imbere yabyo ubisenge, kandi ari byo Uwiteka Imana yawe yagabanije amahanga yose yo munsi y'ijuru hose.