Deuteronomy 4:25 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nimumara igihe kirekire muri kiriya gihugu, hanyuma mukabyara mukagira n'abuzukuru, ntimuzahemuke ngo mwiremere amashusho yose asengwa. Byaba ari ishyano, bikarakaza Uhoraho Imana yanyu.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Numara kugira abana n’abuzukuru, mumaze kuba imbaga irambye muri icyo gihugu, maze mukandavura mwiremera ikigirwamana gikozwe mu kintu icyo ari cyo cyose, mugakora ibibi imbere y’Uhoraho Imana yawe, mukayirakaza,
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ubwo muzaba mubyaye abana n'abuzukuru, mukaba mumaze igihe kirekire muri icyo gihugu, nimwiyonona mukarema igishushanyo kibajwe mu ishusho y'ikintu cyose, mugakora icyo Uwiteka Imana yawe ibona ko ari kibi mukayirakaza,