Deuteronomy 4:28 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nimugerayo muzayoboka ibigirwamana bitabona, bitumva, bitarya kandi bidahumurirwa, byabājwe n'abantu mu biti no mu mabuye.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nimugerayo, muzasenga imana zakozwe n’ibiganza by’abantu: mu biti, mu mabuye, zitabasha kubona no kumva, kurya no guhumurirwa.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Muzakorerayo imana zabajwe n'intoki z'abantu mu biti no mu mabuye, zitareba, zitumva, zitarya, zitanukirwa.