Deuteronomy 4:32 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nimutekereze ibyabayeho kera mutaravuka uhereye igihe Imana yaremaga umuntu ikamutuza ku isi, mutekereze n'ibyabaye ku isi yose, murebe ko higeze habaho cyangwa havugwa ibitangaza nk'ibyo mwabonye.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ngaho baza ibihe byakubanjirije, uhereye ku munsi Imana yaremeyeho abantu ku isi, ubaririze kandi uhereye ku mpera y’isi ukagera ku yindi: Hari ikintu gikomeye nk’iki kigeze kubaho? Hari uwigeze yumva ibintu nk’ibi?
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Wibaze iby'ibihe byashize byakubanjirije, uhereye ku munsi Imana yaremeyeho umuntu mu isi, kandi uhereye ku mpera y'isi ukageza ku yindi mpera yayo, yuko higeze kubaho igihwanye n'iki kintu gikomeye, cyangwa ko humvikanye igihwanye na cyo.