Deuteronomy 4:34 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Hari indi mana se yagerageje gukura ubwoko hagati y'ubundi kugira ngo ibugire ubwayo? Ariko mwiboneye uko Uhoraho Imana yanyu yabakuye mu Misiri, akoresheje ibyago n'ibimenyetso n'ibitangaza, n'intambara n'ububasha bukomeye, n'imbaraga nyinshi n'ibiteye ubwoba cyane!
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Cyangwa se hari indi mana yigeze igerageza kwikurira ihanga hagati y’irindi ikoresheje ibyago, ibimenyetso n’ibitangaza bikaze? Ikabigirisha kandi imirwano, n’imbaraga n’umurego by’ukuboko kwayo, n’imidugararo ikanganye, nk’uko Uhoraho Imana yanyu yabibagenjereje mu Misiri, mubyibonera n’amaso yanyu?
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Cyangwa higeze kuba imana yageragereje kwijyanira ishyanga, irikuje hagati y'irindi ibigerageresho n'ibimenyetso n'ibitangaza, n'intambara n'amaboko menshi n'ukuboko kurambutse n'ibiteye ubwoba bikomeye, bihwanye n'ibyo Uwiteka Imana yanyu yabakorereye muri Egiputa mu maso yanyu?