Deuteronomy 4:9 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Icyakora muramenye ntimukibagirwe ibyo mwiboneye. Mujye muhora mubizirikana igihe cyose mukiriho. Muzabyigishe abana banyu n'abazukuru banyu.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Icyakora uririnde, umenye ntuzibagirwe ibintu wiboneye n’amaso yawe. Mu buzima bwawe bwose ntibizigere bikuva ku mutima; ahubwo uzabyigishe abana bawe n’abuzukuru bawe.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Wirinde gusa ugire umwete wo kurinda umutima wawe, we kwibagirwa ibyo amaso yawe yiboneye, bye kuva mu mutima wawe iminsi yose ukiriho, ahubwo ubimenyeshe abana bawe n'abazukuru bawe.