Deuteronomy 5:14 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
ariko uwa karindwi ni isabato yanjye, jyewe Uhoraho Imana yawe. Ntukagire icyo ukora kuri uwo munsi, wowe ubwawe cyangwa umuhungu wawe, cyangwa umukobwa wawe, cyangwa umugaragu wawe, cyangwa umuja wawe, cyangwa inka yawe, cyangwa indogobe yawe, cyangwa irindi tungo ryawe ryose, cyangwa umunyamahanga uba iwawe. Umugaragu wawe n'umuja wawe na bo bajye baruhuka nkawe.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
naho uwa karindwi ni isabato y’Uhoraho Imana yawe. Ntuzagire umurimo n’umwe ukora: ari wowe, ari umuhungu wawe, ari umukobwa wawe, ari umugaragu wawe, ari umuja wawe, ari ikimasa cyawe, ari indogobe yawe, ari irindi tungo ryawe iryo ari ryo ryose, ari n’umusuhuke waje iwanyu, kugira ngo umugaragu wawe n’umuja wawe na bo baruhuke nkawe.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
ariko uwa karindwi ni wo sabato y'Uwiteka Imana yawe. Ntukagire umurimo wose uwukoraho wowe ubwawe, cyangwa umuhungu wawe cyangwa umukobwa wawe, cyangwa umugaragu wawe cyangwa umuja wawe, cyangwa inka yawe cyangwa indogobe yawe cyangwa itungo ryawe ryose, cyangwa umunyamahanga wawe uri iwanyu, kugira ngo umugaragu wawe n'umuja wawe babone uko baruhuka nkawe.