Deuteronomy 5:31 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ariko wowe ugaruke hano nguhe amabwiriza n'amateka, nkubwire n'ibyemezo nafashe. Uzabibigishe kugira ngo bazabikurikize bamaze kwigarurira igihugu nabahaye.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Naho wowe, ugume hano hamwe nanjye; ngiye kukubwira amategeko yose, amabwiriza n’imigenzo uzabigisha, kugira ngo bazabikurikize mu gihugu mbahaye ngo bakigarurire.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ariko wowe ho uhagarare aho ndi hano nkubwire icyo ntegeka cyose, n'amategeko n'amateka ukwiriye kubigisha, kugira ngo bazabyitonderere mu gihugu mbaha guhindūra.”