Deuteronomy 8:2 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Mwibuke uko Uhoraho Imana yanyu yabayoboye mu rugendo rwo mu butayu, iyi myaka mirongo ine yose. Kwari ukugira ngo abacishe bugufi, abagerageze kandi ngo amenye ko muzubahiriza amabwiriza ye.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Uzajye wibuka urugendo rurerure Uhoraho Imana yawe yagukoresheje mu butayu mu myaka mirongo ine yose, kugira ngo agucishe bugufi, bityo akugerageze, amenye ikiri mu mutima wawe kandi amenye niba uzakurikiza amategeko ye cyangwa niba utazayakurikiza.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi ujye wibuka urugendo rwose rwo mu butayu, Uwiteka Imana yawe yakuyoboyemo iyi myaka uko ari mirongo ine, kugira ngo igucishe bugufi, ikugerageze imenye ibyo mu mutima wawe, yuko wakwitondera amategeko yayo cyangwa utayitondera.