Deuteronomy 8:3 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Yabacishije bugufi arabareka murasonza, hanyuma abagaburira manu, bya byokurya mutari mwigeze mumenya, yaba mwe yaba ba sokuruza. Kwari ukugira ngo mumenye ko umuntu adatungwa n'ibyokurya gusa, ahubwo atungwa n'ijambo ryose Uhoraho avuga.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Yagucishije bugufi, atuma wicwa n’inzara, maze akugaburira manu wari utazi, n’abasokuruza bawe batigeze bamenya: ibyo ari ukugira ngo akumenyeshe ko umuntu adatungwa n’umugati gusa, ko ahubwo atungwa n’ijambo ryose riturutse mu kanwa k’Uhoraho
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko yagucishije bugufi ikundira ko wicwa n'inzara, ikugaburira manu wari utazi, na ba sekuruza banyu batigeze kumenya, kugira ngo ikumenyeshe yuko umuntu adatungwa n'umutsima gusa, ahubwo yuko amagambo yose ava mu kanwa k'Uwiteka ari yo amutunga.