Deuteronomy 9:1 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Bisiraheli, nimutege amatwi. Dore mugiye kwambuka uruzi rwa Yorodani, mwigarurire igihugu cy'amahanga abaruta ubwinshi kandi abarusha amaboko. Ni igihugu kirimo imijyi minini izengurutswe n'inkuta zigera ku ijuru.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Israheli, tega amatwi! Ubu ugiye kwambuka Yorudani, maze unyage umutungo w’amahanga akuruta ubwinshi kandi akurusha amaboko, afite imigi minini kandi icinyiye, izengurutswe n’inkuta z’amabuye zikabakaba ku ijuru,
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Umva wa bwoko bw'Abisirayeli we, muri iki gihe ugiye kwambuka Yorodani ukajya mu gihugu, ugahindūra amahanga akurusha gukomera n'amaboko, n'imidugudu minini igoteshejwe inkike z'amabuye zigera mu ijuru.