Deuteronomy 9:21 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Mfata iyo shusho y'ikimasa mwaremye kubera icyaha, ndayitwika ndayijanjagura, ndayisya ihinduka ifu, iyo fu nyijugunya mu kagezi kamanuka kuri wa musozi.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Hanyuma icyaha mwari mwakoze, ari cyo cya kimasa, ndagifata, ndagitwika; ibidakongotse ndabihondahonda, ndabisya, bihinduka ifu, maze iyo fu nyimena mu kagezi kamanuka kuri wa musozi.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi nenda ikimasa mwaremeshejwe na cya cyaha cyanyu, ndagitwika ndagisekura, ndagisya ndakinoza gihinduka ifu, minjira ifu yacyo mu kagezi kamanuka kuri wa musozi.