Deuteronomy 9:23 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ndetse n'igihe mwari i Kadeshi-Barineya, Uhoraho Imana yanyu akabohereza kwigarurira igihugu yabahaye, mwaramugomeye ntimwamugirira icyizere ngo mumwumvire.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
N’i Kadeshi-Barineya, igihe Uhoraho abohereje avuga ati «Nimuzamuke, mwigarurire igihugu mbahaye», na bwo mwasuzuguye ijwi ry’Uhoraho Imana yanyu, ntimwamwizera, ntimwatega amatwi ijwi rye.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi ubwo Uwiteka yaboherezaga ngo muve i Kadeshi y'i Baruneya ati “Nimuzamuke muhindūre igihugu mbahaye”, mwagomeye itegeko ry'Uwiteka Imana yanyu ntimwayizera, ntimwayumvira.