Deuteronomy 9:3 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ariko ndabahamiriza ko Uhoraho Imana yanyu azababanziriza kugerayo ameze nk'umuriro ukongora. Azarimbura abo Banaki ababatsindire mubazungure, muzabatsemba bidatinze nk'uko Uhoraho yababwiye.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ubu ngubu ugiye kumenya uko Uhoraho Imana yawe ari we uri bwambuke Yorudani, akakugenda imbere nk’umuriro utsemba; ni we uzabarimbura, ni we uzabagutsindira. Ubwo rero uzabanyaga ibyabo kandi ubarimbure ako kanya nk’uko Uhoraho yabigusezeranyije.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko muri iki gihe, menya yuko Uwiteka Imana yawe ubwayo izambuka ikugiye imbere ari umuriro ukongora ikabarimbura, ikabatsinda imbere yawe. Nawe uzabirukane ubarimbure vuba, uko Uwiteka Imana yawe yagutegetse.