Deuteronomy 9:4 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uhoraho Imana yanyu namara kwirukana ayo mahanga, ntimuzirate muti: “Ubutungane bwacu ni bwo bwatumye Uhoraho aduha kwigarurira iki gihugu.” Icyatumye yirukana ayo mahanga ni ubugome bwayo.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Uhoraho Imana yawe namara kubamenesha imbere yawe, ntuzibwire uti «Ubutungane bwanjye ni bwo bwateye Uhoraho kunzana muri iki gihugu ngo nkigarurire.» Ubwigomeke bw’ayo mahanga ni bwo bwateye Uhoraho kubanyaga ibyabo ngo abiguhe.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Uwiteka Imana yawe nimara kubirukana imbere yawe, ntuzibwire uti “Gukiranuka kwanjye ni ko guteye Uwiteka kunzana muri iki gihugu kugihindūra”, kuko gukiranirwa kw'ayo mahanga ari ko gutumye Uwiteka ayirukana imbere yawe.