Deuteronomy 9:5 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ikizatuma mucyigarurira si uko muri intungane, si n'uko mufite imitima iboneye, ahubwo ni ubugome bw'ayo mahanga buzatuma Uhoraho Imana yanyu ayamenesha, kugira ngo asohoze icyo yarahiriye ba sokuruza, Aburahamu na Izaki na Yakobo.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ubutungane bwawe cyangwa se ubwiza bw’umutima wawe si byo bitumye ugiye kwinjira mu gihugu cyabo ngo ukigarurire; mu by’ukuri, ubwigomeke bw’ayo mahanga ni bwo bwateye Uhoraho kubanyaga ibyabo ngo abiguhe. Indi mpamvu Uhoraho abigiriye, ni ukugira ngo akomeze indahiro yagiriye abasokuruza bawe Abrahamu, na Izaki na Yakobo.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Gukiranuka kwawe cyangwa gutungana k'umutima wawe, si byo bitumye ujyanwa mu gihugu cyayo no kugihindūra, ahubwo gukiranirwa kw'ayo mahanga ni ko gutumye Uwiteka Imana yawe iyirukana imbere yawe, kandi no kugira ngo ikomeze ijambo Uwiteka yarahiye ba sekuruza banyu, Aburahamu na Isaka na Yakobo.