Ecclesiastes 10:17 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Hahirwa igihugu gitegekwa n'umwami ukomoka mu banyacyubahiro, kikagira abatware barya ku gihe kugira ngo bagire imbaraga aho kuba abasinzi.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Urahirwa, wowe gihugu gifite umwami w’imfura, n’abatware barira igihe, atari ukugira ngo basinde, ahubwo bashaka kunguka imbaraga.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Wa gihugu we, ube uhiriwe iyo ufite umwana w'imfura ho umwami, kandi ibikomangoma byawe bikarya mu gihe gikwiriye, kugira ngo bigire amagara bitarimo isindwe.