Ecclesiastes 11:9 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Wa musore we, inezeze mu busore bwawe, ishimishe mu minsi y'ubuto bwawe. Icyo wifuza n'ikikunyuze cyose ugikore, nyamara ujye uzirikana ko muri byose Imana izagucira urubanza.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Wa musore we, ishime mu gihe ukibyiruka; maze umutima wawe uguhe ibyishimo mu minsi y’ubuto bwawe. Uzajye aho umutima wawe ukujyanye, n’aho amaso yawe akweretse, ariko umenye ko ibyo byose Imana izabiguciramo urubanza.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Wa musore we, ishimire ubusore bwawe n'umutima wawe ukunezeze mu minsi y'ubuto bwawe, kandi ujye ugenda mu nzira umutima wawe ushaka no mu mucyo wo mu maso yawe, ariko menya yuko ibyo byose bizatuma Imana igushyira mu rubanza.