Ecclesiastes 12:11 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Amagambo y'abanyabwenge acengera nk'urubori, n'amagambo y'abayobozi b'amakoraniro ameze nk'imisumari ishimangiye cyane. Ibyo byose bitangwa n'Umushumba umwe rukumbi.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Imvugo y’abanyabuhanga ni nk’agashinge gatuma umuntu yinyakura, naho imigani ni nk’imisumari ifatanya ubumenyi bwose. Byose bibwirizwa n’Imana, yo mushumba umwe rukumbi w’ukuri.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Amagambo y'abanyabwenge ameze nk'ibihosho, n'amagambo y'abakuru b'amateraniro ameze nk'imbereri zishimangiwe cyane, yatanzwe n'umwungeri umwe.