Ecclesiastes 2:11 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nyamara nitegereje ibyo nakoze byose n'imiruho byanteye, nsanga byose ari ubusa ari nko kwiruka inyuma y'umuyaga, nta nyungu yo ku isi.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ariko nasubije amaso inyuma, nitegereza ibikorwa byose nagezeho, nzirikana n’umuruho byanteye, maze ndavuga nti «Byose ni ubusabusa, bikaba ari ukwiruka inyuma y’umuyaga; ku isi nta nyungu na busa ihaba.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Maze nitegereje imirimo yose y'amaboko yanjye n'imiruho yose niruhije nkora, nsanga byose ari ubusa, ari nko kwiruka inyuma y'umuyaga, kandi nta gifite umumaro kiri munsi y'ijuru.