Ecclesiastes 2:3 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nagerageje kwinezeza nywa divayi, kandi nkomeza kwitwara nk'umunyabwenge. Nakoze n'iby'ubupfapfa ngira ngo ndebe, icyiza abantu babukuramo mu mibereho yabo y'igihe gitoya ku isi.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nashatse gushimishiriza umubiri wanjye muri divayi, ariko umutima wanjye ugakomeza guhugukira ubuhanga; nshaka kwigira umusazi nk’abandi ngo aha nanyurwa no gukora ibyo abandi bose bakora ku isi igihe bakiriho.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nishatse mu mutima uko nakwishimisha umubiri wanjye vino, ariko ngo umutima wanjye ukomeze kunyoboza ubwenge, ngashaka n'uburyo nakora iby'ubupfapfa, kugira ngo menye icyo bumarira abantu babukorera munsi y'ijuru mu minsi bakiriho yose.