Ecclesiastes 3:11 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
buri kintu cyose yakiremye ari cyiza mu gihe cyacyo. Imana yashyize mu bantu ibitekerezo by'igihe cyahise n'igihe kizaza, nyamara ntibashobora kumenya ibikorwa by'Imana uhereye mu ntangiriro ukageza mu iherezo.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nasanze ibyo yaremye byose biberanye n’igihe cyabyo; yahaye abantu kumenya ibyahise n’ibizaza, ariko badashobora gusesengura ibikorwa by’Imana byose uko bingana.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ikintu cyose yakiremye ari cyiza mu gihe cyacyo. Kandi yashyize ibitekerezo by'igihe cy'iteka mu mitima yabo, uburyo umuntu atabasha gusesengura imirimo Imana yakoze, uhereye mbere na mbere ukazageza ku iherezo.