Ecclesiastes 3:19 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Koko rero amaherezo y'abantu ni amwe n'ay'inyamaswa, urupfu rwabo ni rwo rw'inyamaswa, umwuka abantu bahumeka ni umwe n'uwazo. Abantu nta cyo barusha inyamaswa kuko amaherezo byose bihinduka ubusa.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Koko rero, amaherezo y’abantu n’ay’ibikoko ni amwe: urupfu ni rumwe, impumeko ni imwe, kandi umuntu nta cyo asumbya igikoko, kuko byose ari ubusabusa.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kuko ikiba ku bantu ari cyo kiba no ku nyamaswa, ikibibaho ni kimwe, nk'uko bapfa ni ko zipfa. Ni ukuri byose bihumeka kumwe, umuntu nta cyo arusha inyamaswa kuko byose ari ubusa.