Ecclesiastes 3:22 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uko nabibonye nta cyabera umuntu cyiza cyaruta kunezezwa n'ibikorwa bye, kuko ari wo mugabane we. None se ni nde uzamumenyesha ibizabaho amaze gupfa?
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ubwo nabonye ko icyiza ku muntu ari ukunezezwa n’ibikorwa bye, kuko ari wo mugabane we. Napfa se, ni nde uzamugarura kureba ibyo asize?
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ni cyo gituma mbona yuko nta kirenze ibi: umuntu kunezezwa n'imirimo ye, ibyo ni byo mugabane we. Ni nde wamugarura ngo arebe ibizaba mu nyuma ze?