Ecclesiastes 4:8 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
umuntu uba wenyine utagira umwana, ntagire umuvandimwe nyamara ntahweme gukora, ahubwo agahora ararikiye ubukire. Ageraho akibaza ati: “Ndaruhira nde nibuza umunezero?” Ibyo na byo ni ubusa, ni ukuvunikira ubusa.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
nka nyakamwe, utagira uwe, nta mwana, nta muvandimwe, kandi ugasanga adahwema kwikota, agahora ararikiye gukira! Ariko akagera aho yibaza ati «Ubu uwo nduhira ni nde, nkarinda kwibuza umunezero?» Ibyo na byo ni ukugokera ubusa, bikaba n’umurimo w’impfabusa.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Hariho umuntu nyakamwe utagira uwo babana, ndetse ntagire n'umwana cyangwa umuvandimwe, nyamara imiruho ye yose ntigira iherezo kandi amaso ye ntahaga ubutunzi. Ajya yibwira ati “Ni nde mbikorera bikabuza ubugingo bwanjye ibyiza?” Ibyo na byo ni ubusa, ni ukuri ni umuruho mubi.