Ecclesiastes 5:17 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Koko rero nabonye ko icyabera umuntu cyiza kuruta byose ari ukurya no kunywa, akinezeza mu mirimo ye no mu mibereho y'igihe gito Imana yamuhaye. Uwo ni wo mugabane we.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Dore jyewe uko nabibonye: ikibereye umuntu ni ukurya no kunywa agaha umutima we ikivuye mu mvune ze, mu gihe cyose Imana yamutije ngo abeho; kuko ari wo mugabane we.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Dore icyo nabonye kibereye umuntu cyiza kandi kimutunganiye, ni ukurya no kunywa no kunezezwa n'ibyiza by'imirimo ye yose akorera munsi y'ijuru mu minsi yose akiriho, iyo Imana yamuhaye kuko ibyo ari byo mugabane we.