Ecclesiastes 5:18 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Rimwe na rimwe Imana iha umuntu gukungahara no kwishimira ibyo yagezeho. Uwo muntu ashobora kwinezeza mu mugabane we no mu bikorwa bye. Ibyo na byo ni impano y'Imana.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nanone kandi, umuntu Imana igabira umukiro n’ibintu, ikamuha kubirya no kubitunga, bityo agashimishwa n’ibyo yavunikiye, na byo ni ingabire y’Imana.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi umuntu wese Imana yahaye ubutunzi n'ubukire ikamuha kubirya, akiha umugabane we akanezezwa n'umurimo we, ibyo ni ubuntu bw'Imana.