Ecclesiastes 6:2 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Hari ubwo Imana iha umuntu ubukungu n'ubutunzi n'icyubahiro, ntabure icyo yifuza cyose, nyamara Imana ntimwemerere kubyinezezamo. Bityo undi muntu akaba ari we ubinezerwamo. Ibyo na byo ni ubusa, ni akaga gakabije.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Umuntu Imana yamugabiye umukiro, ibintu n’icyubahiro; ntiyagira icyo abura mu byo umutima we wifuzaga byose. Nyamara ariko Imana ntimureka ngo abirye, ahubwo biribwa n’undi w’umuvantara! Ibyo na byo ni ukugokera ubusa, bikaba n’ibyago bibi.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
umuntu Imana yahaye ubutunzi n'ubukire n'icyubahiro, ntabure ibyo umutima we wifuza byose, ariko Imana ntimuhe inda yo kubirya, ahubwo umushyitsi akaba ari we ubyirīra, ibyo na byo ni ubusa, n'indwara mbi.