Ecclesiastes 6:3 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Umuntu ashobora kugira abana ijana kandi akaramba. Ibyo byamumarira iki niba ataguwe neza, ndetse yapfa akabura gihamba? Arutwa n'inda yavuyemo.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nk’umuntu wabyara abana ijana, akaramba akabaho imyaka myinshi, umutima we ntunezerwe muri icyo gihe cyose, yaba apfuye akabura gihamba, ibyo byose byaba byaramumariye iki? Ndemeza ko umwana upfuye akivuka aba amurusha ibyishimo.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Umuntu ubyaye abana ijana akarama imyaka myinshi, iminsi yo kubaho kwe ikagwira ariko umutima we ntuhage ibyiza, akabura n'aho ahambwa, ndavuga yuko bene uwo arutwa n'inda yavuyemo.