Ecclesiastes 7:10 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ntukibaze uti: “Kuki ibya kera byari byiza kuruta iby'ubu?”, kuko ikibazo nk'icyo kidakwiriye umunyabwenge.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ntukibaze ngo «Bishoboka bite ko kera nari merewe neza kuruta ubu?» kuko icyo kibazo kitaba gishingiye ku buhanga.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ntukavuge uti “Ni iki cyatumye ibihe bya kera biruta iby'ubu?” Ubwenge si bwo buguteye kubaza utyo.