Ecclesiastes 7:14 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ibihe nibiba byiza ujye unezerwa, nyamara nibiba bibi ujye wibuka ko Imana yemera ko habaho amahirwe cyangwa ibyago, ku buryo umuntu atamenya ibizakurikiraho nyuma.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ku munsi w’umunezero ujye wishima, naho ku uw’amakuba utekereze uti «Imana yabiremye byombi, kugira ngo umuntu adahishura ikizaba nyuma y’urupfu rwe.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ku munsi w'amahirwe ujye wishima, no ku munsi w'amakuba ujye utekereza yuko Imana ari yo yaremye byombi ikabibangikanya, kugira ngo umuntu atazabona ibizaba mu nyuma ze.