Ecclesiastes 7:15 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Mu mibereho yanjye y'imburamumaro nabonye ibi byombi: intungane ikenyuka, nyamara umugome akarama.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ibi byose nabibonye mu buzima bwanjye butagira shinge: hari intungane ikindukana n’ubutungane bwayo, nyamara ariko umugome akarambana n’ububisha bwe.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ibi byose nabibonye mu minsi namaze y'impfabusa: habaho umukiranutsi ukenyuka kandi akiranuka, kandi habaho umunyabyaha uramba kandi akora ibibi.